Uko wahagera

Amerika: Abunganira Abimukira Barasaba ko Bihutishirizwa Kubona Ibyangombwa


U.S.美国公民及移民事务局提供的最新绿卡版本
U.S.美国公民及移民事务局提供的最新绿卡版本

Abunganira abimukira mu mategeko barasaba Perezida Joe Biden gutanga impapuro zemerera abatuye muri Amerika bamaze igihe kirekire batarabona ibyangombwa gukora akazi imbere mu gihugu.

Baravuga ko byafasha abakeneye akazi kukabona, ku rundi ruhande bikanafasha gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abakozi.

Nubwo perezida afite ububasha bwo gutanga iri tegeko, Prezidanzi ntiremeza niba ateganya kubikora. Inzego z’ubutegetsi z’Amerika zagumye kugenda biguru ntege ku kibazo cyo gufasha abantu bagera kuri miliyoni 11 gukorera mu gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Prezidansi y’Amerika yabwiye Ijwi ry’Amerika abinyujije ku butumwa bwa imeyeli ko inzego z’ubutegetsi zikomeje kungurana ibitekerezo ku buryo bwiza bwo gushakira umuti iki kibazo.

Forum

XS
SM
MD
LG