Uko wahagera

Amerika Yafatiye Uburusiya Ibindi Bihano ku Bigo Hafi 300 by'Ubucuruzi


Leta zunze ubumwe z’Amerika ejo kuwa gatatu yongeye gufatira Uburusiya ibindi bihano bishya bibarirwa mu magana kubera uruhare rwabwo mu ntambara bwashoye kuri Ukraine.

Minisiteri y’imari y’Amerika yashyizeho ibihano ku bantu n’ibigo bibarirwa muri 200 mu gihe iy’ububanyi n’amahanga yo yashyizeho ibibarirwa muri 80. Muri byo harimo ibyo mu Burayi ndetse no mu Bushinwa.

Amerika yashyizeho ibihano ku bigo 20 biri mu Bushinwa na Hongkong nyuma y’inshuro nyishi zo kwihaniza icyo gihugu ko gitera inkunga igisiriakre cy’Uburusiya. Iyo ngingo yagarutsweho mu ruzinduko ministri w’imari w’Amerika, Janet Yellen, n’uwububanyi n’amahanga, Antony Blinken, bagiriye muri icyo gihugu.

Madame Yellen yavuze ko Amerika yihanije kenshi ibigo bishyigikira Uburusiya mu ntambara burimo ibiburira ko bizafatirwa ibihano, none uyu munsi ibikabakaba 300 bikaba byafatiwe ibihano.

Ibigo bigera kuri 60 mu byafatiwe ibihano biri muri Azeribayijani, Ububiligi, Ubushinwa, Uburusiya, Turukiya, Emira ziyunze z’Abarabu na Slovakiya.

Birazira gutanga ibikoresho n’ikoranabuhanga rikenewe n’ingabo z’Uburusiya ku rugamba nk’indege zitagira abapilote, ibyuma bikoreshwa mu butasi n’ibindi

Forum

XS
SM
MD
LG