Uko wahagera

Kenya: Abahitanywe n'Imyuzure Bageze ku 179


Umubare w’abahitanywe n’imyuzure n’inkangu muri Kenya umaze kugera mu bantu 179 mu gihe amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo byasenyutse. Ibi ni ukuva mu kwezi kwa gatatu.

Guverinoma yatangaje ko ari ngombwa ko abantu ibihumbi amagana bava mu mazu yabo. Umubare w’abantu bamaze gupfa muri Kenya, urenze uw’abahitanywe n’imyuzure yaturutse ku mivumba yo mu nyanja mu mwaka ushize, yishe abantu 120.

I Kitengela mu bilometero 33 uvuye mu murwa mukuru Nairobi, abakozi b’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge ya Kenya, barimo gutabara abaturage amazu yabo yibasiwe n’amazi y’imyuzure.

Ku rubuga rwawo rwa X, uyu muryango wavuze ko barimo no kugerageza gutabara ba mukerarugendo bafatiwe mu nkambi ya Narok, mu bilometero 215 uvuye Nairobi.

Kubera aya makuba, umushumba wa Kiriziya Gatorika, Papa Fransisiko, avugira ahabona, yifatanyije n’abanyakenya, ubwo yari imbere y’imbaga i Vatikani kuri uyu wa gatatu.

Perezida wa Kenya, Williama Ruto, ejo kuwa kabiri, yasuye umujyi wa Mai Mahiu, nyuma y’inkangu n’imyuzure ubwo byari bimaze gutwara ubuzima bw’abantu byibura 48, abantu 84 bari baburiwe irengero.

“Hari ibindi bice bya Kenya nabyo bishobora kubamo amakuba nk’aya. Turasaba abaturage kubivamo inzira zikigendwa, kubera ko iteganya gihe ryerekana ko imvura izakomeza”.

Abayobozi bashinzwe imihanda y’imodoka zihuta i Nairobi, bavuze ko bafunze igice kimwe cy’umuhanda w’imodoka zihuta ujya mu mujyi, n’indi byibura itatu mu mpande z’igihugu, biturutse ku myuzure no ku bintu byatwawe n’amazi, biyirimo.

Mu karere k’uburasirazuba bw’Afurika, abandi babarirwa muri mirongo bapfuye, Tanzaniya, Repubbirika ya demokrasi ya Kongo n’Uburundi.

(Reuters-VOA News)

XS
SM
MD
LG