Uko wahagera

Mu Ntangiriro Ubwongereza Burateganya Kohereza Abimukira Hafi 6,000 Mu Rwanda


U Rwanda rwamaze gutegura amacumbi azakira abimukira
U Rwanda rwamaze gutegura amacumbi azakira abimukira

Leta y’Ubwongereza, yiteze ko abimukira bagera mu 6,000 bazajyanwa mu Rwanda uyu mwaka.

Iyo mibare ivuzwe iminsi mike nyuma y’uko umugambi wo guca intege abimukira bahagera mu twato duto baturutse mu majyaruguru y’Uburayi, uhindutse itegeko nyuma y’amezi inteko ishinga amategeko iwujyaho impaka.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Cleverly, avuga ko u Rwanda ubusanzwe rwagombye kwakira abimukira 5,700, ubu bari mu Bwongereza. Muri abo, 2,143 bashobora kujyanwa gufungwa mbere yo kurizwa indege ibajyana mu Rwanda, nk’uko minisitiri abivuga.

Minisitiri w’Ubuzima, Victoria Atkins, yavuze ko ibigo bishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko bizashakisha abasigaye. Uyu mutegarugori yavuze ko igihe umuntu atitabye, nk’uko abisabwa, azashakishwa kandi akaboneka.

Abantu barenga 57,000, bageze mu Bwongereza mu twato duto nyuma yo kugerageza urugendo rw’amezi 18, nk’uko ikusanyamibare ryashyizwe ahagaragara, ribyerekana.

Forum

XS
SM
MD
LG