Uko wahagera

Urukiko Rwategetse Ko Abirukanywe Kangondo na Kibiraro Bahabwa Ingurane


Ubutegetsi bwabimuye buvuga ko batuye mu kajagari
Ubutegetsi bwabimuye buvuga ko batuye mu kajagari

Urukiko rukuru rufite icyicaro cyarwo I Kigali mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa mbere w’iki cyumweru rwategetse ko abaturage bahoze batuye mu murenge wa Remera mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro bahabwa ingurane mu mafaranga ku mitungo yabo.

Icyakora abaturage bakomeje kugaragaza ko ayo mafaranga ari intica ntikize ku mitungo yabo. Ni mu rubanza baburanamo n’umujyi wa Kigali ku ngingo yo kubimura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rukuru rwabwiye abaturage ko ari ihame ko nta kibuza ko ba nyir’umutungo bahabwa ingurane mu mafaranga; Na cyane ko mu gutangiza umushinga wo kubimura impande zombi zemeranyaga ko hazabaho ukumvikana umuturage akihitiramo.

Urukiko rwavuze ko abagiranye n’umujyi wa Kigali amasezerano yo guhabwa inzu, nyuma bakisubiraho bagahitamo kugana inkiko nta mpamvu yatuma ayo masezerano ateshwa agaciro. Rwavuze ko ntaho bigaragara ko bashyizweho agahato mu gusinya ayo masezerano.

Rwavuze ko abaturage bagiye mu nzu zubatswe n’umujyi wa Kigali nta masezerano bagiranye na wo abo bagomba guhabwa ingurane mu mafaranga. Kimwe mu byaciye abaturage intege, urukiko rwavuze ko hagomba gushingirwa ku igenagaciro ryo mu mwaka wa 2017 bakorewe na rwiyemezamirimo.

Umucamanza yavuze ko ibiciro bitagomba gushingira ku biri ku isoko. Yavuze ko hakomeje kuzamuka impaka hagati y’uwimura n’uwimurwa bitavuze ko uwimura yishe amategeko. Yisunze ingingo z’amategeko, umucamanza yavuze ko iyo habaye igenagaciro, uruhande rwimurwa ntiruyishimire ruyiregera mu minsi 15 kandi ko ibyo bitabayeho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:10 0:00

Ku batsinze umujyi wa Kigali, urukiko rwabageneye amafaranga babariwe mu 2017 rukongeraho atanu ku ijana y’indishyi z’ubukererwe ndetse n’andi atanu ku ijana y’ihungabana batejwe n’umujyi wa Kigali.

Mu baturage urukiko rwasomye mu ruhame byumvikanye ko uwahawe ingurane y’amafaranga menshi yatsindiye ari miliyoni zigera muri 37 z’amafaranga. Ni mu gihe hari n’ababariwe amafaranga atagera muri miliyoni eshanu ku mitungo yabo.

Ijwi ry'Amerika ntiryabonye icyemezo cyose ariko mu basomwe bakabakaba 100 byashoboka ko nta miliyoni 500 z’amafaranga batsindiye ku mitungo yabo.

Ikindi urukiko rwategetse umujyi wa Kigali ni ukwishyura amagarama y’imanza kuva ku rwego rwa mbere kugera mu bujurire. Icyakora ntirwategetse umujyi wa Kigali kwishyura igihembo cy’abanyamategeko baburaniye aba baturage.

Iki cyiciro cy’aba baturage ni cyo cyari cyaratsimbaraye kijyana umujyi wa Kigali mu nkiko. Ni mu gihe abatari bake bahisemo kujya mu mazu bubakiwe mu karere ka Kicukiro mu Busanza mu murenge wa Kanombe.

Bamwe ku ngufu abandi ku bushake. Ubutegetsi bwabimuye buvuga ko batuye mu kajagari ariko bo bakavuga ko bugomba kubagenera ibyo amategeko ateganya.

Kugeza ubu I Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu karere ka Gasabo bahoze batuye hagiye kuzamurwa inzu zigezweho zigendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali. Ingingo yo kwimura abaturage kubw’ibikorwa by’inyungu rusange yakunze guteza impagarara hirya no hino mu Rwanda.

Forum

XS
SM
MD
LG