Uko wahagera

Rwanda: Umuryango wa Rwigara Urasaba ko Cyamunara ku Mutungo Wawo Ikurwaho


Inzu y'umuryango wa Rwigara inzego z'ubutabera zishaka guteza cyamunara
Inzu y'umuryango wa Rwigara inzego z'ubutabera zishaka guteza cyamunara

Umuryango wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara watanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge gisaba gutesha agaciro cyamunara ku mutungo wabo mu buryo bise “Ubwiru”. Urarega banki y’ubucuruzi ya Equity bank n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Veadaste Habimaana. Cyamunara yatsindiwe na Kompanyi yitwa “Sun Belt Textiles Rwanda Ltd”.

Amakuru ko Cyamunara y’umutungo wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara yabaye, Ijwi ry’Amerika iyakesha ibaruwa umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana yandikiye uwegukanye iyi cyamunara. Ni ibaruwa iri muri dosiye y’urubanza.

Muri iyo baruwa ya Habimana, bigaragara ko cyamunara yabaye kuwa Gatanu tariki ya 26/04 uyu mwaka saa yine za mu gitondo. Ibaruwa igaragaza kandi ko Kompanyi cyangwa uruganda rukora imyenda rwitwa “Sun Belt Textiles Rwanda Ltd” ari rwo rwatsindiye cyamunara.

Ni ku mutungo uherereye mu mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Nk’uko umuhesha w’inkiko abimenyesha muri cyamunara yakoze, yibutsa Kompanyi “Sun Belt Textiles Rwanda Ltd” ko yatsindiye cyamunara itanze akayabo kangana na 1.116.890.000 y’amafaranga y’amanyarwanda.

Mu ibaruwa y’umuhesha w’inkiko, agaruka ku gisa n’icyitonderwa yibutsa abatsindiye Cyamunara ko basabwa kwishyura ayo mafaranga mu gihe kitarenze

amasaha 72 angana n’iminsi itatu (3) abarwa haherewe ku gihe abegukanye cyamunara bamenyesherejwe.

Ku busanzwe itangazo rimenyesha iyi cyamunara ryasabaga byibura 1.478.000.000 z’amafaranya y’amanyarwanda ku wagombaga kuyitsindira. Mu muryango wo kwa Rwigara, kuri bamwe batashatse kumvikana mu ruhame babwiye Ijwi ry’Amerika ko Cyamunara yakozwe mu buryo bise “Ubwiru” kandi bwuje uburiganya.

Bavuga ko batamenyeshejwe iby’iyo cyamunara n’imihango ijyana na yo yose. Byabateye gutanga ikirego gisaba kuyitesha agaciro. Mu rukiko ku ruhande rw’umuryango wa Rwigara, abahagarariye umugore we Adeline Mukangemanyi Rwigara, ni umunyamategeko Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa.

Naho ku ruhande rw’umuhesha w’inkiko w’umwuga Vedaste Habimana hagaragaye umunyamategeko Henri Pierre Munyangabe. Ni mu gihe ku ruhande rwa banki y’ubucuruzi ya Equity Bank nta muntu wari uyihagarariye.

Uruhande rwo kwa Rwigara basabye kuburana kuko Equity Bank ititabye kandi yaramenyeshejwe mu buryo bwubahirije amategeko. Umucamanza yavuze ko iyi banki y’ubucuruzi yanditse igaragaza ko yamenyeshejwe igihe cyararenze kandi ko itabonye umwanya wo kwitegura.

Ku ruhande rwa Vedaste Habimana, yari yashyize inzitizi muri dosiye asaba kutakira ikirego cyo kwa Rwigara. Avuga ko cyamunara yarangiye bityo ko nta cyo bakiregera. Uruhande rwo kwa Rwigara rwo ruvuga ko basabye umuhesha w’inkiko kuba ahagaritse cyamunara aranga abirengaho kuko bari batanze ikirego kigaragaza ko agiye kuyikora binyuranyije n’amategeko.

Mu byo bamunenga harimo ko atamenyesheje umuryango ibya cyamunara, harimo no kubashyikiriza igenagaciro ryakozwe ku mutungo wabo mbere ya cyamunara. Bavuga ko Habimana asobanura ko yarishyikirije iryo genegaciro uwahoze ari umukozi w’uruganda rw’itabi rwa Rwigara.

Umucamanza yahisemo gutanga amahirwe ya nyuma ku bahagarariye banki y’ubucuruzi ya Equity Bank. Yavuze ko nibongera kubura atazongera kubamenyesha iburanisha, urubanza rukazaburanishwa nta gisibya kuwa Kane w’iki cyumweru badahari.

Nyirabayazana wa byose ni umwenda ungana na miliyoni zisaga 349 Banki y’ubucuruzi yahoze ari COGEBANK yaguzwe na Equity, ivuga ko uruganda rw’itabi rwa Rwigara Premier Tobacco Company Ltd (PTC) ruyibereyemo. Uyu na wo ukomoka kuri 800.000.000 uruganda rwatse mu 2014. Umuryango wa Rwigara uhakana uwo mwenda.

Abo kwa Nyakwigendera Rwigara mu manza zabanje bavugaga ko mu 2017 urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwanzuye ko imitungo ine irimo n’uyu wagurishijwe mu cyamunara itagomba gukorwaho.

Mu 2021 babwiraga inkiko ko COGEBANK yandikiye urukiko igaragaza ko nta wundi mwenda abo kwa Rwigara bayibereyemo kandi ko nta yindi baruwa yavuguruje iyo banditse mbere.

Mu 2023, umucamanza yasibye urubanza mu bitabo by’inkiko rwaregaga COGEBANK kwa Rwigara basaba gusubirana ibyangombwa by’umutungo wabo. Umucamanza yavuze ko Adeline Rwigara atagaragaza undi wahagararira uruganda PTC Ltd kuko yaba we n’abana yabyaranye na Rwigara bataba ababuranyi mu rubanza kandi uruganda ari rwo rwatanze ikirego.

Tubibutse ko mu 2015 Assinapol Rwigara yatabarutse mu bihe yari ahanganyemo n’ubutegetsi bw’u Rwanda mu manza z’imitungo ye. Umuryango uvuga ushimitse ko yishwe n’ubutegetsi mu gihe bwo buvuga ko yazize urw’impanuka zo mu muhanda. Mu mpera za 2015, hoteli ye yo mu Kiyovu ubutegetsi bwayihiritse buvuga ko bayubatse binyuranyije n’amategeko kandi ko itari ikomeye yashoboraga guteza imbanuka. Mu 2018, uruganda rw’itabi rwa Rwigara n’ibirugize byose byatejwe muri cyamunara.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda kikavuga ko hari akayabo k’imisoro kabarirwa muri 6.000.000.000 banyereje. Icyo gihe imfura y’umuryango Diane Rwigara ari kumwe na nyina umubyara bari bafunzwe ku byaha byo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyaha baje kugirwaho abere. Umuryango wa Nyakwigendera ukomeza kuvuga ko byose bishingiye ku nyungu za politiki kandi ko ubutegetsi bugambiriye kuwukenesha.

Ababikurikiranira hafi ntibabura gukomeza kwibaza amaherezo y’uku gukomeza kwitana ba mwana hagati y’umuryango wo kwa Rwigara n’ubutegetsi bw’u Rwanda

Forum

XS
SM
MD
LG